Ese gukebwa (gusiramurwa) ni itegeko muri bibilia?
Itangiriro 17:9-10 « Imana yongera kubwira Abrahamu iti “Na we
uzakomeze isezerano ryanjye, wowe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho kugeza
ibihe byabo byose. Iri ni ryo sezerano ryanjye muzakomeza, riri hagati
yanjye namwe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho, umugabo wese muri mwe
azakebwa. »
Aha Nyagasani ubwe ni we wategetse Aburahamu ibyo gusiramurwa (Gukebwa) kandi Nyagasani avugako bizaba itegeko ry’ibihe byose.
Yosuwa 5:2-4 « Icyo gihe Uwiteka abwira Yosuwa ati “Wisaturire amabuye
atyaye, mukebe Abayisiraheli ubwa kabiri. Yosuwa asatura amabuye atyaye
ayakebeshereza Abayisiraheli ku musozi Araloti. Impamvu yatumye Yosuwa
abakebesha ni iyi : abagabo bose bari baravuye muri Egiputa, bari
baraguye mu nzira inyura mu butayu barimo ingabo zose, ni bo bari bavuye
muri Egiputa.Luka 1:59 « Ni uko ku munsi wa munani bajya gukeba umwana
bashaka kumwita izina rya se Zakariya…”
Intumwa Yohana na yo yarakebwe kuko ari itegeko rya Nyagasani.
Luka 2:21 « Nuko iminsi munani ishize, arakebwa,bamwita Yesu, rya zina ryari ryaravuzwe na malayika, nyina atarasama inda ye. »
Ahangaha bigaragarako na Yesu abantu benshi bita Imana
yakebwe. Bigaragazako intumwa zose n’abahanuzi
bubahirije itegeko rya Nyagasani ryo gukebwa.Igitangaje ni uko
Bibiliya ivuga ngo twigane Yesu kandi Yesu yarakebwe.Kugirango rero
tumwigane tunabone kumukurikira ni uko natwe dukebwa.
Itangiriro 34:13-18 « Bene Yakobo basubizanya uburiganya Shekemu na
Hamori, kuko yononnye Dina mushiki wabo. Baramubwira bati “Ntitwabasha
gushyingira mushiki wacu umuntu udakebwe, kuko ibyo byadutera isoni.
Icyatuma twemera ibyo ni kimwe gusa, ko muba nka twe,ngo umugabo wese wo
muri mwe akebwe. Ni ho tuzabashyingira abakobwa bacu,
tukarongora abakobwa banyu, tugaturana tukaba ubwoko bumwe. Ariko
nimutatwumvira ngo mukebwe, tuzajyana umukobwa wacu twigendere. Amagambo
yabo anezeza Hamori na Shekemu mwene Hamori . »
Bibiliya ivuzeko bikojeje isoni gushyingira mushiki wawe umuntu udakebwe. Kubera iki?
Yesaya 52:1-3 « Kanguka kanguka wambare imbaraga zawe Siyoni,
ambara imyambaro yawe y’umurimbo Yerusalemu umurwa wera, kuko
uhereye none utakebwe n’uwanduye batazongera kukwinjiramo. Ihungure
umukungugu, uhaguruke wicare Yeruzalemu, wibohore ingoyi mi ijosi
yewe mukobwa w’i Siyoni wajyanywe ari imbohe, kuko Uwiteka avuze ngo
“Mwaguzwe ubusa, nanone muzacungurwa ari nta feza utanze. »
Bibiliya yerekanako umuntu udakebwe aziririjwe kwinjira ahantu
hatagatifu akaba ari na yo mpamvu tubujijwe kuba
twanamushyingira. Ni yo mpamvu abayisilamu dukebwa kuko ari isuku Imana
yadutegetse.
Ezekiyeli 44:9 “Uko ni ko Uwiteka avuga ngo nta
munyamahanga udakebwe ku mutima no ku mubiri
uzinjira mu buturo bwanjye bwera, habe n’uwo mu banyamahanga bari mu
Bisiraheli.”
No comments:
Post a Comment