Yohana 1:1”Mbere na mbere hariho jambo; jambo uwo yahoranye n’imana kandi jambo yari Imana.
Uyu murongo utera abantu benshi urujijo,ariko njyewe
ubwanjye mbona amakosa muri uyu murongo.Kuko mu itangiriro
uvuga hariho Jambo ku muntu utekereza yakwibaza niba hariho jambo
byashoboka biteko ijambo ryabaho mbere y’uwarivuze atarabaho?
Urugero tuvuge : mbere hariho Ameza ayo meza yari ku mubaji nayo meza yari umubaji ubwose byashoboka ?
Yohana 14:24”Ariko utankunda ntiyitondera amagambo yanjye, kandi iryo jambo mwumvise si iryanjye, ahubwo ni irya Data wantumye.”
Yesu atubwirako ijambo ari iry’Imana kubw’ibyo yesu ari
ijambo ntibirasobanurako ari Imana hubwo
yiswe ijambo kuko yabayeho kubw’ijambo.
Ni nk’uko tubona imisozi none se nitwe bantu twegeranije ubutaka tukarema imisozi? Reka da!
Zaburi 33:6-9Ijaambo ry’Uwiteka ni ryo ryaremye ijuru,
Umwuka wo mu kanwa ke ni wo waremye ingabo zo muri ryo zose.Ateranya
amazi yo mu nyaja nk’ ikirundo, Ashyingura imuhengeri mu bubiko. Isi
yose yubaha Uwiteka, Abari mu isi bose bamutinye.kuko yavuze bikaba,
Yategetse bigakorwa.
Kubyo tubona byose reba inyanja,imisozi n’ibindi byose byaremwe ku bwijambo ry’Imana,ubwose n’isozi yaba ari Imana.
Yakobo 1:17”Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye
rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri se w’imicyo
udahinduka cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka.”
Bibiliya irerekanako kubaho kumuntu wese ni kubwitegeko
ryayo cyangwa kubushozi bw’Imana.rero Yesu kuba ijambo
ntibirasobanura ko Yesu ar’ imana ahubwo bisobanurako ari ikiremwa
cy’Imana.
Yahana 8:58”Nuko arabwira ati’ Ni ukuri, ni ukuri, ndabibwira yuko Aburahamu ataravuka, ndiho. ”
Imvugo nk’iyi akenshi itera abantu benshi kwita Yesu ko ari Imana,ariko njye kubwanjye birantangaza cyane.
Matayo 1:1 ”Amasekuruza yaYesu Kristo, mwene Dawidi, mwene Aburahamu ngaya:…”
Bibiliya yerekana ko Yesu ari umwana w’Aburahamu ,nonese
nigute umuntu yabaho mbere ya sekuru?mu kuri iyo mvugo ntishobora
guhindura Yesu kuba Imana kuberako hari n’izindi ntumwa zavuze imvugo
nkiyo.
URUGERO 1
Yesaya 48:16”Nimwigire hino mwumve ibi: uhereye aho
byatangiriye sindavugira mu rwihisho, uhereye aho
byabereyeho nariho kandi none Uwiteka Imana intumanye n’Umwuka wayo.”
Yesaya nawe atweretse ko nokuva nakera yariho, nawe tumwite Imana?
URUGERO 2
Yeremiya 1:4-5 ”Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti’
Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka,
ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.’ “
Imana ibwira Yeremiya ko yamwejeje ataragera munda ya nyina, nawe se
URUGERO 3
Imigani 8:21-30”Ukurikiza gukiranuka n’ imbabazi, Ni we
uzabona ubugingo no gukiranuka n’ icyubahiro.
Umunyabwenge yurira inkike z’umudugudu w’ intwari, kandi
acogoza ibyiringiro byabakomezaga. Utabumbuye akanwa ke
agafata ururimi rwe, Niwe urinda ubugingo bwe amakuba. Umwibone w’
umunyakizizi yitwa umunyagasuzuguro, Akorana ubwirasi bwibona.
Umunyabute yicwa no kwifuza, kuko yanga gukoresha amaboke ye. Hariho
uhorana uburura umunsi ukira, ariko umukiranutsi aratanga ntiyimane.
Igatambo cy’ umunyabyaha ni ikizira, Nkaswe noneho iyo agitanganye
umutima mubi. Umugabo uhamya ibinyoma azarimburwa, Ariko umuntu wumva
neza nta wuzamubuza kuvuga. Umunyabyaha ntagira imbebya
ku maso ye, Ariko umuntu wintungane atunganya inzira ze. Nta bwenge
cyangwa inama, Byafasha kurwanya Uwiteka.”
Abenshi mu batari Abasilam bakeka ko uyu yaba ari Yesu,
ariko ntabwo ari Yesu ahubwo uwavuze aya magambo ni Sulaiman
(Salomo) .
Imigani 1:1” Imigani ya salomo mwene Dawidi, umwami w’Abisirayeli.
Ese ye na Sulaiman (Salomo) n’Imana?
NIYIHE MPAMVU URUSHAHO GUHAKANA UBUMANA BWA YESU?
Nshuti musomyi impamvu zo guhakana ubumana bwa Yesu ni nyinshi cyane ariko ndagerageza kukwereka nke zishoboka.
URUGERO 1
Luka 1:31”Kandi dore uzasama inda, uzabyara umuhungu uzamwite Yesu.”
Yesaya 44:24”Uwiteka Umucunguzi wawe ari we wagukujije
uhereye ukiri mu nda aravuga ati’ Uwiteka ni jyewe waremye byose, mbamba
ijuru jyenyine, ndambura isi. Hari uwo twari turi kumwe?”
Bibiliya irerekana neza ko Yesu yabyawe na Mariya kandi
Yesaya akavuga ko Imana ariyo irema umwana munda ,kubwibyo Yesu nawe
yaremwe n’Imana munda ya Mariya .ikindi kintu abantu benshi batajya
bibazaho igihe Yesu yari munda ya Mariya.ubwose Mariya yasengaga nde mu
gihe Imana ye yari munda ye?
Yobu 25:4-6 ”Amagambo yawe yaramiraga uwari ugiye kugwa,
kandi wakomezaga amavi asukuma. Ariko noneho ni wowe byateye
kandi urihebye, Bikugezeho nawe uhagaritse umutima. Mbese
gukomera kwawe si uko wubaha Imana?Kandi inzira zawe zigororotse si zo
ziguhesha ibyiringiro?”
Kubwibyo no kubisobanuro bya Bibiliya uwabyawe n’umugore
ntaba asukuye niyo mpamvu guha Yesu igisingizo cyo kuba Imana ni ikosa
rikomeye cyane kuko Yesu yabyawe n’umugore.
URUGERO 2
Matayo 1:1 ”Amasekuruza yaYesu Kristo, mwene Dawidi, mwene Aburahamu ngaya: …”
Bibiliya irerekana igisekuru cya Yesu ,ariko Imana twe
Abasilam dusenga ntigira igisekuru niyompamvu bidashoboka ikiremwamuntu
kigire igisekuru n’Imana nayo ikigire.
URUGERO 3
Matayo 13:54-56” ajya mugihugu cy’ iwabo, yigishiriza mu
masinagogi yabo, bituma batangara bati’ Ubu bwenge n’ibi bitangaza
uyu yabikuye he? Mbese harya si we wa mwana w’ umubaji? Nyina ntiyitwa
Mariya, na bene se si Yakobo na Yosefu na Simoni na Yuda? Bashiki be na
bo bose ntiduturanye? Mbese ibyo byose yabikuye he? ”
Icyambere Bibiliya iratwereka ko Yesu yari afite
ubwenegihugu bisobanuye igihugu cye ,kandi iki cyo ntikizigera
kibaho ku Mana.Nyuma yuko Yesu yigisha abantu baratangaye cyane
banibaza ibazo byinshi.
Ese uyu si wamwana w’umubaji?
Ese wowe wemerako Imana ari umwana w’umubaji?
Uyu nyina si Mariya?
Wowe wakwemarako Mariya yabyaye Imana?
Ese abavandimwe be…?
Ubu se wemerako Imana yawe igira abavandimwe?abavandimwe ba Yesu wabita nde?
Waba wemera ko Imana igira bashiki bayo?
None nagusabaga musomyi ko wakwishyira muri uwo mwanya
urugero uyu munsi ushakane na mushiki waYesu wibwirako wamwita gute ?
cyangwa wowe wamwita ute? Ntagushidikanya ni muramu we,koko byashoboka
ko Imana yagira baramu bayo?
Nshuti musomyi Imana yaguhaye ubwenge ngo utekereze ,none koresha ubwenge bwawe ufate umwanzuro uhamye.
URUGERO 4
Luka 2:21 ”Nuko iminsi munani ishize arakebwa bamwita Yesu, rya zina ryari ryaravuzwe na marayika, nyina atarasama inda ye.”
Ibaze mu bwenge bwawe byashoboka ko Imana ikebwa?
URUGERO 5
Yohana 4:6”kandi aho hari iriba rya Yakobo. Nuko Yesu
ananijwe n’uko yagenze cyane apfa kwicara kuri iryo riba, hari nk’ isaha
esheshatu.”
Byabaho ko Imana yagenda ikaruha kugeza nubwo yumva inzara?
URUGERO 6
Yohana 4:7-8”Umusamariyakazi aza kuvoma, Yesu aramubwira
ati’ Mpa utuzi two kunywa’, (kuko abigishwa be bari bagiye mu mudugudu
kugura ibyo kurya.”
Byashoboka guteko imana yakumva inyota kugera aho isaba umuntu amazi yo kunywa ?
URUGERO 7
Yohana 4:9”Umusamariyakazi aramusubiza ati’ Ko uri
Umuyuda nkaba Umusamariyakazi uransaaba amazi ute?’ Icyatumye amubaza
atyo ni uko Abayuda banenaga Abasamariya.”
Ese nigute twagira ubwoko n’Imana ikagira ubwoko?
URUGERO 8
Matayo 26:39-40”Yigira imbere ho hato arunama arasenga
ati’ Data, niba bidashooka ko iki gikombe kindenga, ariko bye kuba uko
jyewe mbishaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.’Agaruka aho abigishwa bari
asanga basinziriye, abaza Petero ati’ Harya ntimubashije
kuba maso nanjye isaha imwe?’ ”
Ese Imana yasenga? Yesu abaye ari Imana yasengaga nde?
URUGERO 9
Yohana 11:41-43”Nuko bakuraho igitare. Yesu arararama
aravuga ati’ Data, ndagushimye kuko unyumvise. Ubwanjye nari nziyuko
unyumva iteka, ariko mbivugiye ku bw’abantu bangose, ngo bizere yuko
ari wowe wantumye. Amaze kuvuga ibyo arangurura ijwi
rirenga ati’ Lazaro, sohoka.”
Hagera ubwo Imana ishimira? Yesu abaye ari Imana iyo yashimiraga yashimiraga nde?
KUBERA IKI ABAYISILAMU BATEMERAKO YESU ARI IMANA?
Yesaya 9:5-6 ”Nuko umwana yatuvukiye,duhawe umwana
w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa igitangaza,
umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese, Uhoraho, umwami w’amahoro.
Gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubwami bwe,
bitagira iherezo kugirango bibukomeze, bibushyigikize guca imanza
zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza
iteka ryose. Ibyongibyo Uwiteka Nyiringabo
azabisohoresha umwete we. “
Mu by’ukuri uyu ni umwe mu mirongo myinshi ituma abantu benshi bayoba kubera kutabimenya.
a) Ikintu cya mbere ni uko Bibiliya ivugako umwana
yavutse itavugako umwana azavuka kandi uwavugaga hano ni intumwa
Yesaya.Abantu benshi bibeshyako uwo murongo ari ubuhanuzi nyamara ibyo
biterwa no kudasobanukirwa.Iyo uyu murongo uza kuba ubuhanuzi Bibiliya
yari kuvuga ngo umwana azavuka ariko Yesaya yavugaga ibyamaze kuba akaba
ari yo mpamvu uwo mwana wavugwaga atari Yesu kuko
Yesu yari atarabyarwa mu gihe cya Yesaya.
b) DUHAWE UMWANA W’UMUHUNGU.Niba uwo mwana ari umuhungu ubwo Imana ni umugabo?
c) IMANA Y’IMBARAGA:Ibi ni bimwe mu bisingizo by’uwo mwana Bibiliya yitako ari Imana Nyirimbaraga.Yesu yari Imana Nyirimbaraga?
Luka 8-46 ”Yesu aramubwira ati”Hari unkozeho kuko menye ko imbaraga imvuyemo.”
Bibiliya iremezako Yesu yavuwemo n’imbaraga bikaba
byerekanako Yesu atari uwo mwana wavugwaga na Yesaya wiswe Imana
Nyirimbaraga.
Yesaya 43:7 ”Nzanira umuntu wese witiriwe izina ryanjye,uwo naremeye kumpesha icyubahiro.Nijye wamuremye niye wamubumbye.”
Uwo mwana kwitwa Imana umunyembaraga si yo mpamvu yaba
Imana ahubwo ni uko yaremwe n’Imana.Nk’ino muri Afurika hari abitwa
Munguiko bisobanura ngo Manirahari.Abo se na bo ni Imana?
d) DATA UHORAHO:Icyo ni ikindi gisingizo cy’uwo
mwana.Umuntu yakwibaza niba igihe Yesu yari ku isi yarigeze yemerera
umuntu n’umwe kumwita se.
Matayo 23:9 ”Kandi ntimukagire umuntu wo mu isi mwita Data kuko so ari umwe, ari uwo mu ijuru.”
Yesu yabujije abantu yivuye inyuma kwitwa Data hano ku
isi mu gihe uwo mwana yari Data Uhoraho.Uwo mwana rero si
Yesu kuko yahakanye kwitwa Imana.
e) UMWAMI W’AMAHORO:Iki ni ikindi gisingizo cy’uwo mwana
nyamara mu buzima bwa Yesu bwose ntiyigeze yitwa na rimwe umwami
w’amahoro.
Matayo 10:34 ”Mwe gutekereza ko nazanywe no kuzana amahoro ku isi.Sinaje kuzana amahoro ,ahubwo naje kuzana inkota.”
Yesu yahamijeko ataje ku isi azanye amahoro ariko uriya
mwana yari umwami w’amahoro akaba ari yo mpamvu ko uwo mwana atari
Yesu.Uwo mwana yaba ari nde?
Yesaya 8:3 “Nuko njya ku muhanuzikazi asama inda,abyara
umwana w’umuhungu. Uwiteka aherako arambwira ngo mwite
Maherishlalihashibazi.”
Ikintu cya mbere ni uko uwo mwana yabyawe
n’umuhanuzikazi.Mariya ni we muhanuzikazi ? Bibiliya ivugako izina
ry’uwo mwana ari MAHER, SHALAL, HASH,
BAZ. Si Yesu na mba
No comments:
Post a Comment