ESE YESU NI IMANA??

Yohana 1:1”Mbere na mbere hariho jambo; jambo uwo yahoranye n’imana kandi jambo yari Imana.

Uyu  murongo utera  abantu benshi urujijo,ariko njyewe ubwanjye mbona               amakosa muri uyu murongo.Kuko mu itangiriro uvuga hariho Jambo ku muntu utekereza yakwibaza niba hariho jambo byashoboka biteko ijambo ryabaho mbere y’uwarivuze atarabaho?

Urugero tuvuge : mbere hariho Ameza ayo meza yari ku mubaji nayo meza yari umubaji  ubwose byashoboka ?

Yohana 14:24”Ariko utankunda ntiyitondera amagambo yanjye, kandi iryo jambo mwumvise si iryanjye, ahubwo ni irya Data wantumye.”

Yesu atubwirako ijambo ari iry’Imana kubw’ibyo yesu ari ijambo                             ntibirasobanurako ari Imana hubwo yiswe ijambo kuko yabayeho kubw’ijambo.
Ni nk’uko tubona imisozi none se nitwe bantu twegeranije ubutaka tukarema imisozi? Reka da!

Zaburi 33:6-9Ijaambo ry’Uwiteka ni ryo ryaremye ijuru, Umwuka wo mu kanwa ke ni wo waremye ingabo zo muri ryo zose.Ateranya amazi yo mu nyaja  nk’ ikirundo, Ashyingura imuhengeri mu bubiko. Isi yose yubaha Uwiteka, Abari mu isi bose bamutinye.kuko yavuze bikaba, Yategetse        bigakorwa. 

Kubyo tubona byose reba inyanja,imisozi n’ibindi byose byaremwe ku bwijambo ry’Imana,ubwose n’isozi yaba ari Imana.

Yakobo 1:17”Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri se w’imicyo udahinduka cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka.”


Bibiliya irerekanako kubaho kumuntu wese ni kubwitegeko ryayo cyangwa              kubushozi bw’Imana.rero Yesu kuba ijambo ntibirasobanura ko Yesu ar’ imana ahubwo bisobanurako ari ikiremwa cy’Imana.

Yahana 8:58”Nuko arabwira ati’ Ni ukuri, ni ukuri, ndabibwira yuko                             Aburahamu ataravuka, ndiho. ”

Imvugo nk’iyi akenshi itera abantu benshi kwita Yesu ko ari Imana,ariko njye kubwanjye birantangaza cyane.

Matayo 1:1 ”Amasekuruza yaYesu Kristo, mwene Dawidi, mwene                  Aburahamu ngaya:…”

Bibiliya yerekana ko Yesu ari umwana w’Aburahamu ,nonese nigute umuntu yabaho mbere ya sekuru?mu kuri iyo mvugo ntishobora guhindura Yesu kuba Imana kuberako hari n’izindi ntumwa zavuze imvugo nkiyo.

                                                        URUGERO 1

Yesaya 48:16”Nimwigire hino mwumve ibi: uhereye aho byatangiriye              sindavugira mu rwihisho, uhereye aho byabereyeho nariho kandi none Uwiteka Imana intumanye n’Umwuka wayo.”

Yesaya nawe atweretse ko nokuva nakera yariho, nawe tumwite Imana?
                                                         URUGERO 2

Yeremiya 1:4-5 ”Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti’ Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.’ “

Imana ibwira Yeremiya ko yamwejeje ataragera munda ya nyina, nawe se            


URUGERO 3

Imigani 8:21-30”Ukurikiza gukiranuka n’ imbabazi, Ni we uzabona                  ubugingo no gukiranuka n’ icyubahiro. Umunyabwenge yurira inkike                 z’umudugudu w’ intwari, kandi acogoza ibyiringiro byabakomezaga.               Utabumbuye akanwa ke agafata ururimi rwe, Niwe urinda ubugingo bwe amakuba. Umwibone w’ umunyakizizi yitwa umunyagasuzuguro, Akorana ubwirasi bwibona. Umunyabute yicwa no kwifuza, kuko yanga gukoresha amaboke ye. Hariho uhorana uburura umunsi ukira, ariko umukiranutsi aratanga ntiyimane. Igatambo cy’ umunyabyaha ni ikizira, Nkaswe noneho iyo agitanganye umutima mubi. Umugabo uhamya ibinyoma azarimburwa, Ariko umuntu wumva neza nta wuzamubuza kuvuga. Umunyabyaha                  ntagira imbebya ku maso ye, Ariko umuntu wintungane atunganya inzira ze. Nta bwenge cyangwa inama, Byafasha kurwanya Uwiteka.”  

Abenshi mu batari Abasilam bakeka ko uyu yaba ari Yesu, ariko ntabwo ari            Yesu ahubwo uwavuze aya magambo ni Sulaiman (Salomo) .

Imigani 1:1” Imigani ya salomo mwene Dawidi, umwami w’Abisirayeli.

Ese ye na Sulaiman (Salomo) n’Imana?

NIYIHE MPAMVU URUSHAHO GUHAKANA UBUMANA BWA YESU?

Nshuti musomyi impamvu zo guhakana ubumana bwa Yesu ni nyinshi cyane ariko ndagerageza kukwereka nke zishoboka.

URUGERO 1

Luka 1:31”Kandi dore uzasama inda, uzabyara umuhungu uzamwite Yesu.”

Yesaya 44:24”Uwiteka Umucunguzi wawe ari we wagukujije uhereye ukiri mu nda aravuga ati’ Uwiteka ni jyewe waremye byose, mbamba ijuru              jyenyine, ndambura isi. Hari uwo twari turi kumwe?”

Bibiliya irerekana neza ko Yesu yabyawe na Mariya kandi Yesaya akavuga ko Imana ariyo irema umwana munda ,kubwibyo Yesu nawe yaremwe n’Imana munda ya Mariya .ikindi kintu abantu benshi batajya bibazaho igihe Yesu yari munda ya Mariya.ubwose Mariya yasengaga nde mu gihe Imana ye yari munda ye?

Yobu 25:4-6 ”Amagambo yawe yaramiraga uwari ugiye kugwa, kandi            wakomezaga amavi asukuma. Ariko noneho ni wowe byateye kandi                urihebye, Bikugezeho nawe uhagaritse umutima. Mbese gukomera kwawe si uko wubaha Imana?Kandi inzira zawe zigororotse si zo ziguhesha              ibyiringiro?”

Kubwibyo no kubisobanuro bya Bibiliya uwabyawe n’umugore ntaba asukuye niyo mpamvu guha Yesu igisingizo cyo kuba Imana ni ikosa rikomeye cyane kuko Yesu yabyawe n’umugore.

URUGERO 2

Matayo 1:1 ”Amasekuruza yaYesu Kristo, mwene Dawidi, mwene                    Aburahamu ngaya: …”

Bibiliya irerekana igisekuru cya Yesu ,ariko Imana twe Abasilam dusenga ntigira igisekuru niyompamvu bidashoboka ikiremwamuntu kigire igisekuru n’Imana nayo ikigire.

URUGERO 3

Matayo 13:54-56” ajya mugihugu cy’ iwabo, yigishiriza mu masinagogi      yabo, bituma batangara bati’ Ubu bwenge n’ibi bitangaza uyu yabikuye he? Mbese harya si we wa mwana w’ umubaji? Nyina ntiyitwa Mariya, na bene se si Yakobo na Yosefu na Simoni na Yuda? Bashiki be na bo bose                   ntiduturanye? Mbese ibyo byose yabikuye he? ”

Icyambere Bibiliya iratwereka ko Yesu yari afite ubwenegihugu bisobanuye          igihugu cye ,kandi iki cyo  ntikizigera kibaho ku Mana.Nyuma yuko Yesu yigisha abantu baratangaye cyane banibaza ibazo byinshi.

Ese uyu si wamwana w’umubaji?
                  Ese wowe wemerako Imana ari umwana w’umubaji?

Uyu nyina si Mariya?
                  Wowe wakwemarako Mariya yabyaye Imana?

Ese abavandimwe be…?
             Ubu se wemerako Imana yawe igira abavandimwe?abavandimwe ba          Yesu  wabita nde?

          Waba wemera ko Imana igira bashiki bayo?
None nagusabaga musomyi ko wakwishyira muri uwo mwanya urugero uyu munsi ushakane na mushiki waYesu wibwirako wamwita gute ? cyangwa wowe wamwita ute? Ntagushidikanya ni muramu we,koko byashoboka ko Imana              yagira baramu bayo?
Nshuti musomyi Imana yaguhaye ubwenge ngo utekereze ,none koresha           ubwenge bwawe ufate umwanzuro uhamye.


URUGERO 4

Luka 2:21 ”Nuko iminsi munani ishize arakebwa bamwita Yesu, rya zina ryari ryaravuzwe na marayika, nyina atarasama inda ye.”

Ibaze mu bwenge bwawe byashoboka ko Imana ikebwa?

URUGERO 5

Yohana 4:6”kandi aho hari iriba rya Yakobo. Nuko Yesu ananijwe n’uko yagenze cyane apfa kwicara kuri iryo riba, hari nk’ isaha esheshatu.”

Byabaho ko Imana yagenda ikaruha kugeza nubwo yumva inzara?

URUGERO 6

Yohana 4:7-8”Umusamariyakazi aza kuvoma, Yesu aramubwira ati’ Mpa utuzi two kunywa’, (kuko abigishwa be bari bagiye mu mudugudu kugura ibyo kurya.”

Byashoboka guteko imana yakumva inyota kugera aho isaba umuntu amazi yo kunywa ?

URUGERO 7

Yohana 4:9”Umusamariyakazi aramusubiza ati’ Ko uri Umuyuda nkaba Umusamariyakazi uransaaba amazi ute?’ Icyatumye amubaza atyo ni uko Abayuda banenaga Abasamariya.”

Ese nigute twagira ubwoko n’Imana ikagira ubwoko?

URUGERO 8

Matayo 26:39-40”Yigira imbere ho hato arunama arasenga ati’ Data, niba bidashooka ko iki gikombe kindenga, ariko bye kuba uko jyewe mbishaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.’Agaruka aho abigishwa bari asanga  basinziriye, abaza Petero ati’ Harya ntimubashije kuba maso nanjye isaha imwe?’ ”

Ese Imana yasenga? Yesu abaye ari Imana yasengaga nde?
URUGERO 9

Yohana 11:41-43”Nuko bakuraho igitare. Yesu arararama aravuga ati’ Data, ndagushimye kuko unyumvise. Ubwanjye nari nziyuko unyumva iteka,     ariko mbivugiye ku bw’abantu bangose, ngo bizere yuko ari wowe wantumye. Amaze kuvuga ibyo arangurura ijwi rirenga ati’ Lazaro, sohoka.”

Hagera ubwo Imana ishimira? Yesu abaye ari Imana iyo yashimiraga                  yashimiraga nde?


         KUBERA IKI ABAYISILAMU BATEMERAKO YESU ARI IMANA?

Yesaya 9:5-6 ”Nuko umwana yatuvukiye,duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa igitangaza, umujyanama, Imana  ikomeye, Data wa twese, Uhoraho, umwami w’amahoro. Gutegeka kwe     n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubwami bwe, bitagira iherezo kugirango bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no                          gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose. Ibyongibyo Uwiteka  Nyiringabo azabisohoresha umwete we. “

Mu by’ukuri uyu ni umwe mu mirongo myinshi ituma abantu benshi bayoba  kubera kutabimenya.

a) Ikintu cya mbere ni uko Bibiliya ivugako umwana yavutse itavugako umwana azavuka kandi uwavugaga hano ni intumwa Yesaya.Abantu benshi bibeshyako uwo murongo ari ubuhanuzi nyamara ibyo biterwa no kudasobanukirwa.Iyo uyu murongo uza kuba ubuhanuzi Bibiliya yari kuvuga ngo umwana azavuka ariko Yesaya yavugaga ibyamaze kuba akaba ari yo mpamvu uwo mwana wavugwaga atari Yesu kuko Yesu yari atarabyarwa mu gihe cya Yesaya.

b) DUHAWE UMWANA W’UMUHUNGU.Niba uwo mwana ari umuhungu ubwo Imana ni umugabo?

c) IMANA Y’IMBARAGA:Ibi ni bimwe mu bisingizo by’uwo mwana Bibiliya yitako ari Imana Nyirimbaraga.Yesu yari Imana Nyirimbaraga?

Luka 8-46 ”Yesu aramubwira ati”Hari unkozeho kuko menye ko imbaraga imvuyemo.”

Bibiliya iremezako Yesu yavuwemo n’imbaraga bikaba byerekanako Yesu atari uwo mwana wavugwaga na Yesaya wiswe Imana Nyirimbaraga.

Yesaya 43:7 ”Nzanira umuntu wese witiriwe izina ryanjye,uwo naremeye kumpesha icyubahiro.Nijye wamuremye niye wamubumbye.”
Uwo mwana kwitwa Imana umunyembaraga si yo mpamvu yaba Imana ahubwo ni uko yaremwe n’Imana.Nk’ino muri Afurika hari abitwa Munguiko bisobanura ngo Manirahari.Abo se na bo ni Imana?

d) DATA UHORAHO:Icyo ni ikindi gisingizo cy’uwo mwana.Umuntu yakwibaza niba igihe Yesu yari ku isi yarigeze yemerera umuntu n’umwe kumwita se.


Matayo 23:9 ”Kandi ntimukagire umuntu wo mu isi mwita Data kuko so ari umwe, ari uwo mu ijuru.”

Yesu yabujije abantu yivuye inyuma kwitwa Data hano ku isi mu gihe uwo              mwana yari Data Uhoraho.Uwo mwana rero si Yesu kuko yahakanye kwitwa Imana.

e) UMWAMI W’AMAHORO:Iki ni ikindi gisingizo cy’uwo mwana nyamara mu buzima bwa Yesu bwose ntiyigeze yitwa na rimwe umwami w’amahoro.

Matayo 10:34 ”Mwe gutekereza ko nazanywe no kuzana amahoro ku isi.Sinaje kuzana amahoro ,ahubwo naje kuzana inkota.”

Yesu yahamijeko ataje ku isi azanye amahoro ariko uriya mwana yari umwami w’amahoro akaba ari yo mpamvu ko uwo mwana atari Yesu.Uwo mwana yaba ari nde?

Yesaya 8:3 “Nuko njya ku muhanuzikazi asama inda,abyara umwana      w’umuhungu. Uwiteka aherako arambwira ngo mwite Maherishlalihashibazi.”

Ikintu cya mbere ni uko uwo mwana yabyawe n’umuhanuzikazi.Mariya ni we muhanuzikazi ? Bibiliya ivugako izina ry’uwo mwana ari MAHER, SHALAL, HASH,
BAZ. Si Yesu na mba

No comments:

Post a Comment